Rwigerezaho intwari dusarika :

Rwigerezaho intwari dusarika ababisha,
Rwa Mutagisha ndi ubukombe bashima imyato,
Rutaruhuka amahina ntwara umuheto w'impangare,
Iyo waramvuwe ni mu nsakazamigina hirya y'inkwerere,
Iyo waramvuwe ni Bwero bw'ishyamba ntusiba kunyambika ishya,

Nanjye mpora nywurwanira ishyaka, ni ruhalirwanshuro,
Ishema lyawo lingana n'imfizi y'inzovu!
Ruvugizamyambi wavuye mu nyanama ya Tare,
Abatanazi bo mu itegero bawuteraniyeho n'ingogo,
Batumira mwene wabo wa Musereri, ngo aze awusezere urubibi,

Mbonye ko rubanda bawurangamiye ubwiza,
Sinagamburura nk'umukinzi, inkindi bayimpa mfite imbaraga,
Impuruza ivuze ndayivuna,
Nti: Tunga nguyu Rukomerwa azanye n'inkura mu rugi,
Inkuba irarasana ku nkomere,

Namaze gushyikira inkwaya, mukura umwimilizi imbere,
Imbungiramihigo turatabaye ni umutasi bashyize mu ngerero,
Zo kwa bene Mbaga,
Sinareke ageza imbavu hasi,
Iz'imbabazamahanga nzigenda ku isibo,

Ndi usanzwe ndasana nsakiranya, n'ufite impenzi,
Ntiyarushya angisha impaka,
Impangaramirara nywushingamo ukuboko,
Nawukweze ari ingume ingabo ye nyicamo icyuho,
Icyuma gishinga hejuru y'umukondo,

Umukumbi urangiriramo n'iryoya,
Irya mihana yo kuri Ngoma nyigwizamo ingogo,
Ingamba ziremera hejuru y'iteme,
Nari nagiye impaka n'umukinzi utungukanye ingabo y'isuli,
Ngo sinayimusandariza hejuru,

Ati: Bona niba waratabaranye imbunda, imbere yayo hali urutare!
Nti: bona niba warayitwikiriye intobo,
Ndayihamya intanage intambara ikugere ku mubili,
Ati: Namenyereye gukinga ingabo y'umutamenwa,
Abakogoto ntimunkura umutima,

Nti: Nyamuturukwaho n'imbaraga,
Ubwo nyiturubika ubutwali iri tabaro utarigiriramo amakuba,
Tumaze gukomeza urwangano,
Urwego rw'inkokora ndurega mu nkwaya,
Maze inkuba zirakubita hejuru y'umurera,

Aho bayiremeye amabara mbatobora imyenge,
Imyama y'inkwaya imushinga ku mutima, imitimba inywera gusinda,
Amasoko y'ishyamba nyamutambikaho atagikoma,
N'ibisiga byo kuli Gabiro byasanze ingabo ye yabaye umusengo,
Umubili we wose usa n'uwakubiswe n'inkuba!

Byilirwa bimurya ubudatuza bimaze kumushingamo inzara,
Inzigo y'ubujabura ndayemera,
Rutijana ntabaruka bandirimba,
Indabukiramihigo nambukira munsi ya Kigali,
Ngeze ku kigabiro cya Kigese bandirimba Imbungiramihigo,

Tumaze kwizihira Nyimbunzi, nshinga ibigwi,
Bati: Mbe Rukomezakulinda ko watabaye wihanitse?
Nti: Ni induru yavugiye i Ngoma, ingabo sinayitaho nitabira ingango,
Ngira ngo ingamba zireme mpageze,
Mu guhurura sinacogora nk'abagabo bacumbagira ubwoba,

Nari nikoranye ubwira ngira ngo ubwo butandukana, nuhire imitimba,
Ntebeza imisakura ngeza ku manywa ya nimunsi ngisegura imikore,
Ngisegura inkomere n'inkwaya, nica undi yashize umurego,
Mu isohoka ry'urugezi niyongeza indi ngongo,
Ingangare arandirimba, ati: Indabukiramihigo ya Rubuga,

Dore ngo aratambira intore urukubo,
Nti: Na Rukembana namwicishije intanage, intambara igihurura,
Ndi Rubambiranangabo, ndi imanga y'ababisha.